Abagera kuri 775 bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere basabwa kongera imbaraga mu iterambere ry’Akarere.

Inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 14 Nzeri 2018 iyobowe na Mufulukye Fred Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ashimira Akarere intambwe kamaze gutera mu iterambere ryako.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho iterambere ry’Akarere rigeze, uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kugaragariza inzego zitandukanye uko Akarere kesheje imihigo 2017/2018 no kugezwaho iya 2018-2019.

Guverineri Mufulukye asabye inzego zitandukanye gukorera hamwe bagakemura ibibazo bikibangamiye abaturage birimo isuku nke n’abana bagita ishuri.

Nyuma y’ibitekerezo n’ibyifuzo byatanzwe n’abitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasinyanye imihigo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge biyemeza kuyeza nkuko yakabaye.

IYAKAREMYE Vedaste, Umuturage utuye mu Murenge wa Gitoki yashimiwe n’ubuyobozi bw’Akarere nk’umuturage weseje imihigo y’urugo neza kandi akigeza kuri byinshi muri 2017-2018.

Yavuze ko yabanje kuba mu bukode ariko aza kwiyemeza kwishakamo igisubizo yiyubakira inzu ayikesha imihigo yahize mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.