Abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi basabwe ko Demokarasi yahera mu muryango igasakazwa kw’isi yose.

Ubwo intumwa za rubanda umutwe wa sena basuraga Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Nzeri 2018,baganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi n’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi Akagari ka Nyabisindu.

Uru ruzinduko rw’intumwa za rubanda umutwe wa sena rwari rugamije guhura n’ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi ndetse bagasura n’abaturage kugira ngo basobanurirwe umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi wizihizwa kw’isi yose buri mwaka taliki ya 15 Nzeri.

Senateri Rugema Michel yavuze ko Demokarasi ari uburyo abaturage bihitiramo ubuyobozi bubabereye kandi bubafasha kuzamura imibereho myiza n’ierambere ryabo.

Mu biganiro bitandukanye intumwa za rubanda umutwe wa sena bagiranye n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage,hagaragajwe ko Demokarasi nziza ituma abaturage batera imbere,imibereho myiza y’abaturage irushaho kumera neza,amahoro n’umutekano bisagamba mu baturage ndetse abaturage bakagira uburenganzira bwo kwitorera abayobozi babayobora.

Demokarasi nyayo ni ihera mu muryango aho umugabo n’umugore basengera umugozi umwe ikabafasha kwiteza imbere;ibi byagarutsweho na Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene ubwo yaganiraga n’abaturage b’Akagari ka Nyabisindu Umurenge wa Kiramuruzi.

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bashimiwe ko bagize uruhare rwo kwitorera abayobozi batandukanye b’Igihugu kandi bafite impinduka nziza ku banyarwanda,haba mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Intumwa za rubanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko abaturage b’Akarere ka Gatsibo bashyize imbere demokarasi bitorera Umukuru w’Igihugu umaze kubagezaho byinshi kandi hari n’ibindi bikorwa birimo amashanyarazi, amazi, imihanda bagezeho kandi bigikomeza.

Intumwa za rubanda zahuye n’ibyiciro bitandukanye birimo: Ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’Umutekano,Abagize biro y’Inama Njyanama y’Akarere,abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abagore,urubyiruko,abafite ubumuga n’abafatanyabikorwa b’Akarere.