Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burahamagarira Abaturage bose guhaguruka bakarwana ku buzima bwabo bitabira gukora siporo n’imyitozo ngororamubiri.

 

 

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013 habaye igikorwa ngarukacyumweru cyo gukora siporo ikaba yari yitabiriwe ahananini n’Abakozi b’Akarere ku kibuga giherereye mu Murenge wa Kabarore aho bakunze kwita kwa Gasabira.

Umuyobozi w’AKarere ka Gatsibo Bwana RUBONEZA Ambroize akaba akangurira abanyagatsibo gukora siporo kuberako ari igikorwa cyiza cyo kwirindira ubuzima kuko ngo abakora siporo batarwaragurika cyane kandi bakaba banagira imbaraga kurusha abadakora siporo.

Ibintu bitatu bigaragaza akamaro ko kugira gahunda yo gukora siporo.

1.    Byongerera umubiri wawe ubushobozi bwo kurwanya indwara.

2.    Bituma ubwonko bwawe buruhuka.

3.    Ni uburyo bwo Kwidagadura no Gusabana. 

Siporo n’Imyitozo ngororamubiri yakozwe ni Siporo yo kwiruka no kugenda n'amaguru,Gukina umupira w'Amaguru n'Imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Ku buryo burambure murabisanga muri file.pdf  iri hano hepfo:

                                  BY Roger UMUKIZA