Hatangijwe icyumweru cy’Umujyanama kizasoza kuwa 30/11/2019

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa cumi 2019 witabirwa n'abagize inama Njyanama y'Akarere aho nyuma y'Umuganda hatangijwe icyumweru cy'Umujyanama cyatangiye kuva taliki ya 26/10 kugeza 30/11/2019

Intego rusange y’Icyumweru cy’umujyanama nu kwegera abaturage no kubasobanurira imiterere n’imikorere y’Inama Njyanama nk’urwego rukuru ruyobora Akarere

Ku muganda usoza ukwezi k’ukwakira 2019, abagize inama Njyanama y’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyagihanga mu muganda hasanwa ikiraro gihuza imidugudu ya Rweza na Mpangare1 mu Kagari ka mayange cyari cyarangiritse kubera imvura nyinshi imaze igihe igwa

Ubutumwa bwatanzwe n’abagize inama Njyanama y’Akarere burimo imikorere y'Inama Njyanama, gahunda ya Ejo heza,umutekano,itegurwa,itorwa n'imikoreshereze y'ingengo y'imari y'Akarere, kurwanya amakimbirane mu muryango,Ibiyobyabwenge no kwamagana inda ziterwa abana b'abangavu

Prezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo Rukemanganizi Cyprien yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe Umujyanama,hazakorwa ingendo zitandukanye mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hagamije gusura no kuganira n’abaturage mu rwego rwo kumva ibyifuzo,ibitekerezo n’ibibazo bafite

Bizimana Leonidas,Prezida wa Komisiyo y’ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko abaturage bagira uruhare rukomeye mu itangwa ry’ibitekerezo ku ngengo y’imari ikoreshwa n’Akarere muri mwaka babinyujije mu byifuzo batanga mubyo bifuza ko bizabakorerwa mu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu cyumweru cyahariwe umujyanama,abaturage bazasobanurirwa imiterere n’imikorere y’Inama Njyanama,bagaragarizwe bimwe mu byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018/2019 ndetse na 2019/2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze nk’abanjyanama bazakomeza kwegera abaturage bahagarariye kandi babatoye mu rwego rwo kwakira ibyifuzo byabo ndetse n’ibibazo bafite kugirango bikemurwe.