Abana b’abakobwa basabwe kuvuga ’ OYA’ mugihe abagabo bafite ibyo babashukisha

Mu Karere ka Gatsibo,kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Ukwakira 2019 hatangijwe ubukangurambaga bw'ukwezi kwahariwe imiyoborere n'imibereho myiza mu muryango kwahujwe n'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abana b'abangavu n'imirimo ibujijwe ku bana

Mu itangizwa ry’ubu bukangurambaga, hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya inda ziterwa abana b'abangavu binyuze mu ikinamico no gukangurira urubyiruko kumenya uburenganzira bwabo n’inshingano zabo ku babyeyi

Kubufatanye n'ikigo cya Kaminuza y'uRwanda ishami rya Huye gishinzwe gutanga ubufasha mu mategeko,hatanzwe ikiganiro ku burenganzira bw'Umwana n'inshingano z'umubyeyi basabwa kongera imbaraga mu kurera no kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere

Ku gicamunsi, ubukangurambaga bwakomereje mu nteko z'abaturage mu Karere ka Gatsibo aho ku rwego rw'Akarere bwatangijwe mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Bukomane mu Mudugudu wa Gakiri.

Iki gikorwa cyakozwe kubufatanye n'Umufatanyabikorwa bikorwa w'Akarere  ‘World vision’ n'itsinda ry'abanyamategeko baturutse mu kigo cya Kaminuza y'uRwanda gishinzwe gutanga ubufasha mu mategeko.

Mu butumwa bwatanzwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo,yasabye abana b'abakobwa kumenya kuvuga "Oya" mu gihe abagabo bafite ibyo babashukisha anasaba ababyeyi kwita kuburere bw'abana babo.