Uyu munsi mu Karere ka Gatsibo habaye inama y'inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere, JADF yahuje inzego z'abafatanyabikorwa b'Akarere.
Iyi nama yari iyobowe n'Umuyobozi w’abafatanyabikorwa, JADF bakorera mu karere ka Gatsibo Mary Barikungeri arikumwe n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe imihigo y’Akarere ya 2019-2020 n'uruhare rw'abafatanyabikorwa mu kuyishyira mu bikorwa kugirango izamure iterambere n’imibereho myiza y’abaturage no kurebera hamwe ibyavuye mu isuzuma ry’ibikorwa by'abafatanyabikorwa rya 2018-2019.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Manzi Theogene yashimiye ubufatanye bugaragara hagati y'Akarere n'abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo yemeje ko abafatanyabikorwa bafite ibikorwa n'ingengo y'imari bisubiza imihigo y'Akarere bajya basinyana amasezerano y’imikoranire( MOU) n'Akarere izagaragaza uburyo izakurikiranywa n'uruhare rwa buri wese mu kuyesa.
Hemejwe ko Inama Njyanama y'Akarere izajya ikurikirana imikorere y'abafatanyabikorwa n'ibikorwa bakora, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro ifatirwa mu nama y'inteko rusange ya JADF nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe ashyiraho JADF akanagena imikorere yayo.
Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’Akarere, hemejwe ko abanyamabanaga Nshingwabikorwa b'Imirenge bakurikirana ibikorwa by'abafatanyabikorwa bakorera mu Mirenge mu rwego rwo guhuza ibikorwa
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020,Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 92 irimo 29 y’ubukungu,46 yo mu mibereho myiza na 17 y’imiyoborere myiza n’ubutabera ikaba ifite ingengo y’imari ya miriyari 22,661,723,710 z’amafaranga y’u Rwanda