Gatsibo: Abari mu kiciro cya 1 & 2 babonewe ubundi buryo bwo kubateza imbere

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Ugushyingo 2019 hatangijwe igikorwa cyo gufasha abaturage bari mu kiciro cya mbere ni icya kabiri cy'ubudehe kuvugurura urutoki rwabo

Iki gikorwa kigamije gufasha abaturage bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy'ubudehe bafite urutoki kuzamura iterambere n'imibereho myiza yabo

Muri iki gikorwa,hatewe imibyare 158 n'ifumbire y'imborera mu murima wa Nyirahabimana Vanisa utuye mu Kagari ka Nyagitabire Umurenge wa Nyagihanga

Nyirahabimana Vanise utuye mu kagari ka Nyagitabire mu murenge wa Nyagihanga yavuze ko umuganda yahawe wo kumufasha kuvugurura urutoki rwe no gutera imibyare myishya 158 bizamufasha kwiteza imbere kuko urutoki yarafite rwatangaga umusaruro mucye

Manzi Theogene, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yavuze ko Akarere kiyemeje gufasha abaturage bari mu kiciro cya 1 & 2 cy'ubudehe hakiyongeraho no kubafasha kuvugurura urutoki ku barufite kugirango ubukungu bwabo buzamuke kurushaho

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu  arikumwe, inzego z'Umutekano zirimo Ingabo na Polisi, abakozi b'Imirenge bashinzwe ubuhinzi n'Abaturage

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomereza mu Mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo hafashwa abaturage  bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bafite urutoki bagafashwa kurubyaza umusaruro