Guverineri Mufulukye yongeye gusaba abaturage kutavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  Mufulukye  Fred yongeye gusaba abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo kureka kuvogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro kuko bibangamira imikorere y’abashinzwe umutekano

Ibi yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Ugushyingo 2019, ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Rwimbogo mu kagari ka Rwikiniro arikumwe n'inzego z'Umutekano zirimo ingabo na Polisi

Uru ruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba rwari rugamije kuganira n'Abaturage kuri gahunda za Leta zirimo umutekano,kutavogera ikigo cya gisirikare cya Gabiro no kwita ku bana bagiye kuza mu biruhuko.

Mufulukye Fred,yongeye kwibutsa abaturage bavogera ikigo cya Gisirikare cya Gabiro bagiye gusenya inkwi,gucukura amakubuye n’aborozi bahuramo inka zabo ko bitemewe gukorera ibindi bikorwa mu kigo cya gisirikare bitajyanye n’umutekano

Yasabye ababyeyi kwita ku bana babo baje mubiruhuko babatoza umuco Nyarwanda na kirazira mu rwego rwo kubarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana b’abangavu

Guverineri Mufulukye yambwiye abaturage b'Umurenge wa Rwimbogo ko Leta izakomeza gufatanya nabo mu bikorwa by'iterambere ariko abasaba Kutavogera ikigo cya Gisirikare kuko babangamira ibikorwa by'ingabo z'Igihugu

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana Col Albert Rugambwa yavuze ko u Rwanda rutekanye nta gihu gihari mu gihugu,asaba abaturage gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere n’imiryango yabo.