Mugomba kuvuga oya kubashaka kwangiza ejo hazaza hanyu

Uyu munsi mu Karere ka Gatsibo hatangijwe gahunda y'intore mu biruhuko,aho ku rwego rw'Igihugu yatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Bamporiki Edouard yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'Umutekano n'urubyiruko mu muganda wo gutera ibiti by'imbuto n'ibivangwa n'imyaka

Minisitiri Bamporiki Edouard yasabye babyeyi kuzagira uruhare mu migendekere myiza ya gahunda y'intore mu biruhuko yatangiye kuva taliki  16 Ugushyingo kugeza 19 ukuboza 2019

Urubyiruko rwasabwe kuvuga "Oya" mu gihe hari abifuza kubashora mu ngeso mbi nzangiza ubuzima bwabo n’ejo hazaza habo.

Minisiteri y’urubyiruko n’umuco itangaza ko gahunda y’intore mu biruhuko izitabirwa n'urubyiruko rufite  imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 30.

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ko iyi gahunda izitabirwa n'urubyiruko rwo mu karere rugera ku bihumbi 3

Umunsi wo gutangiza gahunda y'intore mu biruhuko yasojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakozi ba Minisiteri y'urubyiruko n'umuco n'urubyiruko rw'Akarere ka Gatsibo usoza urubyiruko rwa Gatsibo rutsinze ibitego bine kuri kimwe cya Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.