Abikorera basabwe gucuruza birinda Covid-19

Abikorera bo mu karere ka Gatsibo basabwe gukora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus bagashishikariza abaguzi kwishyura ibicuruzwa bakoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane taliki ya 20/8/2020 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda icyorezo cya koronavirus bwateguwe n’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abikorera bo muri aka karere kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus bishyurana bakoresha ikoranabuhanga, kwambara udupfukamunwa neza no gukaraba intoki n'amazi meza

Nkusi Charles, Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe n'abikorera hagamijwe gukangurira abikorera hirya no hino mu Karere Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yatanzwe na Minisiteri y'ubuzima.

Abikorera bafite abakangurambaga bo kurwanya covid-19 mu bikorera 5 kuri buri murenge bafite inshingano z’ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya koronavirusi mu byiciro bitandukanye mu bikorera harimo abacuruzi, abamotari, abatwara imodoka,salo zogosha n’izitunganya umusatsi.Akarere ka Gatsibo gafite abikorera basaga 1,700 bakora imirimo itandukanye ibyara inyungu.