Urwego rw’Akagari rwabonye abakozi 3 bazafasha abaturage kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.

Nyuma y’uko Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda isohoye imbonerahamwe y’ivugururwa ry’imyanya y’imirimo mu nzego za leta n’ibigo bishamikiye kuri za Minisiteri,hatangiye gufatwa ibyemezo hagamijwe kwitegura gushyira abakozi ba Leta mu myanya mishya y’imirimo.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kanama 2020, Inama Njyanama idasanzwe y'Akarere ka Gatsibo yateranye iyobowe na Prezida wayo Rukemanganizi Cyprien igamije kwemeza imbonerahamwe y’amavugurura y’abakozi ku rwego rw’Akagari

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yagaragarije abagize Inama Njyanama uko amavugurura mu nzego z'umurimo yagiye akorwa mu Rwanda kugeza nubu hagamijwe kureberahamwe icyatuma imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage byizamuka

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Gatsibo, hemejwe imbonerahamwe y'abakozi 3 ku rwego rw'Akagari.Urwego rw’Akagari rwari rusanzwe rufite abakozi 2 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ushinzwe iterambere n’imibereho myiza (SEDO).

Muri iyi nama kandi hemejwe ingurane ikwiye ku mutungo w’ubutaka ingana na Miryoni 7,354,498 Frw harimo ahazubakwa ibyumba by’amashuri na ahazanyuzwa umuyoboro w’amazi uva Gihengeri ukageza amazi mu kagari ka Nyabikiri mu mudugudu w’icyitegererezo