Umwana w’iminsi 4 yatawe na Nyina none ararerwa na Dasso

Umubyeyi gito yabyaye umwana nyuma y’iminsi ine amujugunya mu gishanga giherereye mu kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore aza kubonwa n’abaturage babimenyesha inzego z’ubuyobozi.

Umwana wakuwe muri icyo gishanga bigaragara ko amaze iminsi 4 avutse dore ko ubuzima bwe bwari mukaga igihe yari muri icyo gishanga.Uyu mwana yagejejwe ku biro by’umurenge wa Kabarore hashakishwa uko yabona umurera dore ko byari ukondora byongeyeho ko yaratoraguwe mu gishanga.

Nyuma y’uko abonye uwo mwana w’uruhinja, Dasso Uwihagurukiye Sylvia ukorera ku murenge wa kabarore mu karere ka Gatsibo yagize umutima w’imbabazi ahitamo gusaba ubuyobozi ko bwamuha uwo umwana akamurera nk’uwe.

Uwihagurukiye Sylvia ukora akazi ka Dasso mu Karere ka Gatsibo avuga ko yasabye umugabo we ko bakwakira uwo muziranenge murugo rwabo maze umugabo nawe ntiyazuyaje kwemera igitekerezo cy’indashyikirwa umugore we yamugejejeho.

Uyu mu Dasso urera uyu mwana avuga ko kwemera kwakira uyu mwana ataruko afite ibintu byamirenge ahubwo yabitewe n’umutima w’imbabazi, ati ‘’Uyu mwana yatoraguwe afite iminsi ine y’amavuko none ubu ari hafi kugeza amazi atatu’’.

Dasso Uwihagurukiye Sylvia arashimira cyane Ubuyobozi bwe bwamuhaye ikiruhuko cy’amazi abiri kugirango yite ku mwana we, ati’’ ubu ngubu ameze neza aranywa amata kandi arimo gukura neza’’.

Rugiranka Rigati Gaspard,Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gatsibo yavuze ko bishimiye igikorwa cy’indashyikirwa umukozi bakorana yakoze ahamya ko uyu mu-Dasso afite umutima w’imbabazi kandi bazakomeza kumworohereza mu kazi kugirango yite ku mwana we.

Kugeza ubu Akarere ka Gatsibo gafite aba Dasso 101 barimo abagore 12 n’abagabo 89