Guverineri Mufulukye yasabye abaturage ba Gasange kwitegura kubyaza umusaruro ibikorwaremezo barimo guhabwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abaturage b’umurenge wa Gasange kwitegura kubyaza umusaruro ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi n’umuhanda wa Kaburimbo urimo kuhakorwa ubu.

Iyi yabivuze kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Nzeri 2020 ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo agamije gusura ibikorwa by’iterambere birimo kubakwa muri aka Karere birimo ibyumba by’amashuri, imihanda, amazi n’amashanyarazi

Umurenge wa Gasange niwo rukumbi mu karere ka Gatsibo utagiraga ipoto y’amashanyarazi muri aka Karere kuva mu mwaka wa 2006 mu gihe cy’amavugurura yari agamije kwegereza ubuyobozi abaturage

Inkuru nziza yatashye mu baturage batuye umurenge wa Gasange bagera ku bihumbi 20,730  bari mu ngo 4,348 ko bagiye kubona umuriro w’amashanyarazi ukabakura mu bwigunge,ku ikubitiro umuriro w’amashanyarazi uzagera ku ngo 1,509.

Umurenge wa Gasange kandi uzanyuramo umuhanda wa Kaburimbo uturuka mu murenge wa Kiramuruzi, Gasange, Murambi na Muhura yo mu karere ka Gatsibo uzafasha abaturage guhahirana

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage bo muri iyo mirenge irimo gukorwamo umuhanda wa Kaburimbo ufite Km 30 kwitegura kuwubyaza umusaruro binyuze mu bucuruzi, ubuhinzi n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Karekezi Alex, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Gasange yashimye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubahaye amashanyarazi n’umuhanda wa Kaburimbo ati’’Abaturage b’Umurenge wa Gasange twarishimye cyane tubonye amashanyarazi n’umuhanda wa kaburimbo urimo kubakwa, mbese ubu tugiye kurushaho gukora cyane’’.