Ibyumba by’amashuri 1,199 birimo kubakwa bije gukemura ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende ku banyeshuri.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021,mu karere ka Gatsibo harimo kubakwa ibyumba by’amashuri bigera ku 1,199 n’ubwiherero 1,696 bije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abana bakora bajya banava kwiga.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Nzeri 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasuye Umurenge wa Rwimbogo agamije kureba aho iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 65 n’ibyimyuga 2 bigeze byubakwa.

Kuri site ya Ndama iherereye mu kagari ka Rwikiniro mu murenge wa Rwimbogo,Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yatanze ikiganiro cy’ubumwe n’ubwiyunge ku bakozi bubaka ibyumba by’amashuri

Yagize ati’’Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame yaduhaye ibyumba by’amashuri birimo kubakwa ubu kugirango abana b’abanyarwanda babone aho bigira kandi biboroheye’’.Aya mashuri arimo kubakwa azakemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri n’urugendo rurerure abana bakoraga bajya kw’ishuri ndetse banavayo’’.

Abaturage bakora umurimo w’ububatsi ku byumba by’amashuri mu Karere ka Gatsibo barishimira ko babonye akazi kandi byatangiye kubafasha kuzamura imibereho n’iterambere ry’imiryango yabo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, mu Karere karimo kubakwa ibyumba by’amashuri 1, 199, ubwiherero 1,696, ibyumba by’imyuga(workshops) 4 n’ibikoni 98