Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yagaragarijwe amahirwe yashorwamo imari mu Karere ka Gatsibo.

Ambasaderi w’Igihugu cya Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yagaragarijwe amahirwe ashobora gushorwamo imari mu Karere ka Gatsibo harimo ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi bugezweho, ikiyaga cya muhazi na Pariki y’Akagera ihana imbibi n’Akarere ka Gatsibo.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko aka karere gafite amahirwe menshi abashoramari bashobora gushora imari muri aka karere arimo urutare rwa Ngarama, utubindi twa rubona duherereye mu murenge wa Kiziguro n’ibigabiro by’umwami biherereye mu murenge wa Gatsibo n’amahoteli menshi ashobora kubakwa akabona abayagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko uruzinduko rwa Ambasaderi wa Israel Mu Rwanda yagiriye mu Karere ka Gatsibo rufite icyo ruvuze ku mibanire y’Igihugu cy’u Rwanda n’ibindi bihugu kandi ko abaturage b’Akarere ka Gatsibo biteguye kwigira kuri iki gihugu cya Israel mu bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi buteye imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yavuze ko Igihugu cya Israel gifatanya n'uRwanda mu buhinzi buteye imbere n'ubworozi bw'inzuki.