Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2021A, abaturage basabwa guhunika.

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cy'Ihinga cya 2021A ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu gishanga cya Rwabagenzi gihuriweho n'imirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Nzeri 2020.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Nyirahabimana Solina kibera mu gishanga cya Rwabagenzi gihuriweho n’imirenge ya Kiramuruzi na Kiziguro gifite hegitari 17 hakaba hatewe imbuto y'ibigori RHM 1407 n'ifumbire y'imborera n'imvaruganda kuri hegitari 3.

Iki gishanga cya Rwabagenzi gikorerwamo na koperative Amizero Akabuga yo mu Murenge wa Kiramuruzi ifite abanyamuryango 25 n'itsinda ry' Abatazarira ku murimo rikorera mu murenge wa Kiziguro rifite abanyamuryango 75.

Mu butumwa bwatanzwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Nyirahabimana Solina yakanguriye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kurushaho kugira umuco wo guhunika umusaruro wabo, ati’’Ndabasaba ko mugira umuco wo guhunika ntimusarure ngo umusaruro wose muwujyane ku isiko’’.

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage kwirinda icyorezo cya Covid19 barushaho kubahiriza amabwiriza atangwa na Minisiteri y’ubuzima agamije kurinda abaturage kwandura Coronavirusi.

Mu rwego rwo kurushaho kugira ikizere cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo,Gasana Richard Umuyobozi w'Akarere yakanguriye abahinzi n’aborozi gushyira ibikorwa byabo mu bwishingizi mu rwego rwo kwirinda ibihombo bishobora guterwa n’ikirere ntibabone umusaruro wari witezwe.