Gatsibo:Umucecuru w’imyaka 80 utishoboye yubakiwe inzu n’urwego rwa Dasso.

Urwego rwa Dasso rukorera mu karere ka Gatsibo rwatangiye kubakira umucecuru w’imyaka 80 y’amavuko utishoboye inzu yo guturamo mu kagari ka Bushobora mu murenge wa Remera.

Buri mwaka urwego rwa Dasso rusinya imihigo yiyongera ku nshingano yarwo nyamukuru yo gucunga umutekano.Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 urwego rwa Dasso mu karere ka Gatsibo yiyemeje kubakira umuturage umwe utishoboye.

Ni muri urwo rwego,kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Nzeri 2020 abagize urwego rwa Dasso basije ikibanza cy’inzu ya Mukangwije Therese w'imyaka 80 atuye mu kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera

Ubusanzwe mukangwije Therese yaratuye mu manegeka, ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bumucumbikishiriza mu baturanyi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe

Mu rwego rwo kumushakira aho atura,abagize urwego rwa Dasso rwiyemeje kumwubakira inzu ifite agaciro ka miriyoni zigera kuri 3 z'amafaranga y'uRwanda.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020, DASSO ikorera mu karere ka Gatsibo yubakiye abaturage batishoboye bari mu kiciro cya 1 cy’ubudehe amazu 4 mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Rugiranka Rigati Gapard,Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Gatsibo yavuze ko bihaye intego yo kubakira umuturage umwe utishoboye inzu yokubamo,kubufatanye n’umurenge hanoranywa umucecuru Mukangwije Therese.