Gatsibo: Hituwe inyana 300 ku baturage batishoboye bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hakorewe igikorwa cyo kwitura inyana 300 ku baturage batoranyijwe bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 30 Nzeri 2020 mu mirenge 14 igize Akarere aho abaturage bahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda bituye bagenzi babo inyana 300 ku baturage bari mu kiciro cya mbere n'icya Kabiri cy'ubudehe byatoranyijwe n’inzego z’ubuyobozi

Ku rwego rw'Akarere, iki gikorwa cyo kwitura cyabereye mu kagari ka Kimana mu Murenge wa Gasange aho cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage arikumwe n’intumwa z’ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi(RAB).

Ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo Kantengwa Mary yasabye abaturage bituwe inka ko bagomba kuzorora neza zikabagirira akamaro karimo kubona amata n’ifumbire.

Kuva muri 2006 kugeza ubu,mu Karere ka Gatsibo hamaze gutangwa inka muri gahunda ya girinka munyarwanda zigera ku bihumbi 24,340 zahawe abaturage bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.