Gatsibo: Inzu y’ibyariro ku kigo nderabuzima cya Gitoki yabaye igisubizo cy’imitangire myiza ya serivise

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abaturage mu Karere ka Gatsibo, hagiye hubakwa ibikorwaremezo birimo ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro mato hirya no hino mu Karere hagamijwe korohereza abaturage babigana bifuza serivise zijyanye no kubungabunga ubuzima bwabo.

Mu karere ka Gatsibo hari ibitaro 2 birimo ibya Kiziguro na Ngarama, ibigo nderabuzima 19 n’amavuriro mato (Poste de santé) agera kuri 41

Mu rwego rwo gukomeza kunoza imitangire ya serivise mu buvuzi, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’Umushinga wa world vision  hubatse inzu y’ibyariro ku kigo nderabuzima cya Gitoki giherereye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki.

Mbere y’uko iyi nzu y’ababyeyi yubakwa (Maternity award) ku kigo nderabuzima cya Gitoki, hari icyumba gitoya ababyeyi babyariragamo bigatuma imitangire ya serivise itagenda neza nkuko bikwiye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitoki yavuze ko iyi nzu bahawe izabafasha kwihutisha serivise zihabwa ababyeyi baje kubyara aho iyi nzu ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 16 icyarimwe.

Ati’’ ubundi twari dufite ikibazo cya hantu hato dushobora kubyariza ababyeyi baje batugana kuko iyo twabonaga ababyeyi 2 icyarimwe,ntabwo bisanzuraga,mbese serivise ntigende neza nkuko bikwiye ariko uyu munsi nubwo twabona ababyeyi barenze 10 twabakira kandi neza’’.

Uwimbabazi Febronie,Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitoki avuga ko kuva mu kwezi kwa Karindwi kugeza mu kwa cyenda 2020 nta mubyeyi wari wabyarira murugo,bose bagana ikigo nderabuzima kuko bahabona serivise ikwiye umubyeyi waje kubyara.

At’,’ Inzu y’ibyariro twari dufite mbere yakiraga ababyeyi 6 ku munsi kandi ugasanga begeranye cyane ariko ubu dufite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 16 icyarimwe kandi bakabona serivise ikwiye kuko bafite aho bisanzurira’’.

Kubufatanye n’umufatanyabikorwa World Vision, Akarere ka Gatsibo kubatse inzu y’ibyariro ku kigo nderabuzima cya Gitoki yuzuye itwaye miriyoni 54,061,835 z'amafaranga y'uRwanda.