Hasezeranyijwe imiryango 20 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Imiryango 20 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko basezeranye mu mategeko biyemeza kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.Iki gikorwa cyakozwe muri gahunda ya ‘’Gender Accountability Day’’(GAD 2020) kubufatanye n’Akarere ka Gatsibo.

Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire mu Rwanda(Gender Monitoring Office) gifatanyije n’Akarere ka Gatsibo hateguwe gahunda zitandukanye zizakorwa mu kwezi ku ukwakira 2020 bigamije kurebera hamwe uko hubahirizwa ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore.

Muri iyi gahunda hazakorwa amahugurwa atandukanye agizwe n’abakozi b’Akarere, abafatanyabikorwa b’Akarere (PSF), abakuru b’imidugudu n’ibiganiro bitandukanye bizakorwa ku maradiyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera akaba n'imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Solina Nyirahabimana yari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusezeranya imiryango 20 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanaga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera yasabye imiryango kubana neza birinda amakimbirane ahubwo bagaharanira iterambere ry’umuryango n’abawugize.

Amb.Nyirahabimana Solina yakanguriye abaturage b’Akarere ka Gatsibo gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi kuko kikigaragara mu Rwanda,mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse ni ibiri kure.

Nyuma y’indahiro zakozwe n’imiryango 20 yabanaga mu buryo butubahirije amategeko, Akarere ka Gatsibo kubufatanye na ‘’Gender Monitoring Office(GMO)’’ hakozwe umuhango wo kubakira imiryango yashyingiranwe mu mategeko bahabwa ibiryamirwa(Matera) mu rwego rwo kubatwikurura nk’umugabo n’umugore.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko muri ubu bukangurambaga Akarere ka Gatsibo kafatanyijemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore(GMO) buzakomeza kugeza taliki 2 Ugushyingo 2020.Biteganyijwe ko muri ubu bukangurambaga hazasezerana imbere y’amategeko  imiryango isaga 300.

Uyu muhango witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera Amb.Nyirahabimana Solina, Umuyobozi Mukuru w’iyubahirizwa ry’uburinganire mu Rwanda(GMO),Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba,Komite Nyobozi y'Akarere n'inzego z'umutekano.