Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’isukura no kuzirika ibisenge by’inzu z’abaturage.

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga ku isuku n'isukura no kuzirika ibisenge by'inzu mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’ibiza mugihe imvura iguye irimo n’umuyaga

Iki gikorwa cyabereye mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Ukwakira 2020,ku rwego rw'Akarere ubu bukangurambaga bwabereye mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kiramuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kiramuruzi mu gihe hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n’isukura no kuzirika ibisenge by’inzu.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere, yasabye abaturage kuzirika ibisenge by'inzu zabo mu gihe barimo kubaka kandi bakamenya icyerekezo cy’umuyaga mu gihe barimo gusakara.

Mu bundi butumwa bwatanzwe burimo gukurungira amazu n'ubwiherero,isuku ku mubiri,gukora uturima tw'igikoni no gutera ibiti by'imbuto murugo mu rwego rwo kwirinda imirire mibi ku bagize umuryango