Gatsibo: Abaturage basobanuriwe ibyiciro bishya by’ubudehe.

Ubuyobozi  bw’Akarere ka Gatsibo bwatangiye gusobanurira abaturage  ibyiciro bishya by’ubudehe kugirango bitangeho amakuru nyayo kugira ngo bifashe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana iki gikorwa

Ibi byakozwe kuri uyu wa kane taliki ya 22 Ukwakira 2020 ubwo mu Karere ka Gatsibo hatangizwaga igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe bishya icyiciro cy’igerageza (Pilot Phase)

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Rugarama mu Kagari ka Matare mu mudugudu wa Kabana kiyobowe na Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo arikumwe n’itsinda ry’abakozi b’Akarere n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazafasha abaturage muri iki gikorwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yabwiye abaturage ko ibyiciro by'ubudehe bishya ari bitanu  bigizwe na:A,B,C,D na E kandi buri muturage agomba kwibona muri ibi byiciro hakurikijwe amakuru umuturage atanze.

Dusenge Yvette,Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ku ikubitiro igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya byakorerwe ku rwego rw'umudugudu bigamije koroshya kubona amakuru ya buri muturage.

Biteganyijwe ko igikorwa cy'igerageza, mu Karere ka Gatsibo kizakorwa kuva taliki ya 22-23 Ukwakira 2020.