Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasabye abangavu guhorana ijambo ‘’OYA’’ muri bo.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasabye abangavu guhorana ijambo ‘’OYA’’ muri bo ku muntu wese ushaka kubangiriza ubuzima bamwe bikabaviramo urupfu cyangwa ubumuga bwa burundu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Ukwakira 2020 ubwo yaganiraga n’abangavu bagera ku 140 bo mu karere ka Gatsibo bahohotewe bagaterwa inda z’imburagihe bakaba bamwe muri bo barabyaye abandi batwite.

Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe igenzura ry’uyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo (Gender Monitoring Office) n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye no kurinda abana ihohoterwa.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa hakiriwe ibirego(cases) zo gutera abangavu inda z’imburagihe zigera kuri 687 aho abagabo 176 bafashwe bagashyikirizwa ubutabera abandi 511 baracyashakishwa n’inzego z’ubuyobozi.

Muri iki kiganiro cyahuje abangavu batewe inda z’imburagihe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,basabwe kwisubiza ikizere cy’ubuzima ndetse basabwa ko bagomba gusubira mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturaga Kantengwa Mary yavuze ko umwana wese afite uburenganzira ubwo kwiga abwira abangavu batewe inda z’imburagihe ko bazafashwa gusubira kw’ishuri mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.

Mu rwego rwo gufasha kurera abana babyawe n’abana b’abangavu,uyu munsi muri mwana yahawe ubufasha bw’imyenda,isabune,ibikoresho by’isuku ku bakobwa na Sosoma yo gufasha abana bavutse.