Gatsibo: Umuhanda Munini-Kabeza wabaye imbarutso y’ubuhahirane hagati y’uturere tubiri

Umuhanda wa Munini-Kabeza wubatse mu Kagari ka Munini mu murenge wa Rwimbogo ufite ufite uburebure bwa kilometero 8.4 uhuza Akarere ka Gatsibo na Kayonza.

Mbere y’uko uyu muhanda wubakwa,hari akayira k’abanyamaguru kanyuraga mu  nzuri z’ubworozi bw’inka imvura yabaga yaguye nta muturage wabashaga kuhanyura kuko huzuraga amazi hakaba imbogamizi ku baturage batuye muri santeri ya Munini bakoreraga muri santeri ya Kabeza.

Uyu muhanda wabaye igisubizo ku borozi bagemura amata ku ikusanyirizo rya Rwimbogo iherereye mu kagari ka Rwikiniro, dore ko mu kagari ka Munini hari aborozi benshi kandi bagemura umusruro w’amata ku ikusanyirizo.

Nkuranga Peter, Perezida wa Koperative ya ‘’Rwimbogo Diary Cooperative’’ avuga ko uyu muhanda wa Munini- Kabeza wabaye igisubizo ku baturage batuye umurenge wa Rwimbogo kuko woroheje imigenderanire hagati yabo n’abagenzi babo bo muri Kayonza mu murenge wa Murundi

Ati,’’ uyu muhanda utarubakwa hari mugishanga nta muturage wabashaga kwambuka ngo ave muri santeri ya Munini ajye Kabeza ariko ubu abaturage bafite imodoka ndetse na moto baragenda kandi mu buryo bworoshye’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo Furaha Frank yemeza ko uyu muhanda wabaye igisubizo ku baturage b’Umurenge wa Rwimbogo kuko wubatswe ukenewe cyane, ati’’Mbere y’uko wubakwa hari ahantu habi cyane none ubu umuhanda ni nyabagendwa n’ubwo utaruzura neza ariko abaturage batangiye kuwubyaza umusaruro’’.

Umuhanda Munini-Kabeza watangiye kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020,Akarere ka Gatsibo kari gafite intego yo kuwubaka ku ijanisha rya 50% ariko hubatswe 60%.Biteganyijwe ko ikindi cyiciro kizubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 ukazuzura utwaye akayabo ka Miriyoni 698,861,420 z’amafaranga y’u Rwanda.