Gatsibo:Abadepite bagiranye ikiganiro n’inzego zitandukanye mu karere.

Bamwe mu bagepite mu nteko ishingamategeko y’urwanda basuye Akarere ka Gatsibo baganira n’ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zitandukanye zikorera muri aka karere

Uruzinduko rw’intumwa za rubanda rwatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Ugushyingo 2020 ruzasoza kuri uyu wa gatanu taliki ya 6/11/2020,itsinda ry'Abadepite bayobowe na Depite Karemera Francis baganiriye n'Ubuyobozi bw'Akarere n'izindi nzego zikorera mu Karere

Depite Karemera Francis yavuze ko Abadepite yasuye Akarere ka Gatsibo bazahamara iminsi 5 basura ibikorwa bitandukanye mu mirenge banaganira n'abaturage

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe gusurwa birimo itangira ry'amashuri, intumwa za rubanda zizasura bimwe mu bigo by’amashuri harebwa uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi yubahirizwa haba ku banyeshuri n’ibigo muri rusange.

Hazasurwa kandi ibyumba by'amashuri birimo kubakwa n’Akarere mu mirenge itandukanye bigera ku 1,087 bizakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bava cyangwa bajya kw’ishuri.

Mu bindi bikorwa bizasurwa n’intumwa za rubanda mu karere ka Gatsibo mu gihe cy’iminsi 5 birimo ibikorwa remezo (amazi n'amashanyarazi) mu mirenge ya Kabarore na Gitoki harebwa icyo bimariye abaturage mu iterambere ryabo.

Depite Karemera Francis yashimye uburyo Akarere ka Gatsibo kafashe ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi hakoreshejwe ubukangurambaga mu baturage,mu itangazamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake ruri hirya no hino mu karere.

Abitabiriye inama yahuje Abadepite n'Ubuyobozi bw'Akarere barimo Komite Nyobozi y'Akarere,inzego z'umutekano,Abanyamahanga Nshingwabikorwa b'Imirenge,Abayobozi bakuru b'Ibitaro bya Kiziguro na Ngarama,Abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere,Abayobozi b'Ibigo by'amashuri n’uhagarariye ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi(BAB).

Rucyemanganizi Cyprien, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yavuze ko uruzinduko rw’intumwa za rubanda ruzabasigira inama zitandukanye zizabafasha guteza imbere abaturage binyuze mu igenamigambi rya buri mwaka bakora riturutse ku byifuzo by’abaturage.