Abadepite basobanuriwe imitangire ya serivisi ku kigo nderabuzima mu gihe cya Covid19.

Intumwa za rubandi zasuye ibikorwa bitandukanye biri mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo basobanurirwa byinshi ku mitangire ya serivisi muri ibi bihe by’icyorezo cya koronavirusi cyugarije isi

Ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 3 Ugushyingo 2020 ubwo abadepite bayobowe na Depite Karemera Francis basuraga ikigo nderabuzima giherereye mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo

Gatsinzi Francois, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore yabwiye abadepite ko ikigo ayobora cyahawe ubushobozi bwo kuvura indwara zose kuko gifite ibikoresho bihagije ndetse n’inyubako nyirizina ifite ubwo bushobozi, ati’’ Turashima Leta ko yatwubakiye ikigo nderabuzima cyiza kandi ubunini bwacyo budufasha gutanga serivisi nziza kuburyo buri mukozi akora yisanzuye’’.

Depite Karemera Francis yashimye ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima kubera isuku ihagije iharangwa,ati’’ Turabashimira cyane kuko mwimakaje isuku aho mukorera’’.

Mu bindi bikorwa byasuwe birimo ruhurura ya 2.5Km yubatswe mu murenge wa Kabarore yakemuye ikibazo cy’amazi yavaga mu misozi ikikije umujyi wa Kabarore akinjira mu mazu y’ubucuruzi akangiza ibicuruzwa by’abaturage.

Ku munsi wa 2 w’intumwa za rubanda mu karere ka Gatsibo hanasuwe urwunge rw’amashuri rwa Bihinga harebwa uburyo amabwiriza yo kwirinda covid19 yubahirizwa mu mashuri muri iki gihe amashuri yafunguye.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye biherereye mu murenge wa Kabarore,abadepite baganiriye na bamwe mu bayobozi bahagarariye abaturage muri uyu murenge bakangurirwa kurushaho kwimakaza isuku mu ngo,amabwiriza yo kwirinda Covid19,gahunda ya EjoHeza n’Uburere bw'abana bato.