Mu gihe cy’ukwezi kumwe, Imiryango 280 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yiyemeje gusezerana imbere y’amategeko.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa,mu karere ka Gatsibo hakozwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.Iki gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi ku ihame ry’uburinganire mu Rwanda(Gender Monitoring Office).

Ubu bukangurambaga bwatangiye taliki ya 19 ukwakira ubwo habaga igikorwa cyo gusezeranya imiryango 20 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko uwo munsi bagashyingiranwa imbere y’amategeko.

Ubwo hasozwaga ubu bukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuri uyu wa kabiri  taliki ya 10 Ugushyingo 2020,mu cyumba cy'Inama cya Ntende Hotel habereye ikiganiro cyahuje Ubuyobozi bw'Akarere, ikigo gishinzwe iyubaririzwa ry’uburinganire mu Rwanda(Gender Monitoring Office) n'abafatanyabikorwa b'Akarere baganiriye ku ngamba zafatwa kugirango hacike ikibazo cyo kusambanya abana.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye uruhare rwa ‘’Gender Monitoring Office (GMO)’’ mu bukangurambaga bumaze ukwezi bukorwa ku ihame ry'uburinganire bwasize hasezeranye imiryango 280 yabanaga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

CGM Rose Rwabuhihi, Umuyobozi wa ‘’Gender Monitoring Office (GMO)’’ yasabye ubufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo iza Leta n'abafatanyabikorwa kugirango harandurwe ikibazo cyo gusambanya abana.

Muri iki kiganiro cyahuje inzego z’ubuyobozi, abashinzwe umutekano n’abafatanyabikorwa by’Akarere haganiriwe ku nsanganyamatsiko 2 zirimo uko ihame ry'uburinganire ryimakazwa mu Karere ka Gatsibo n’Icyakorwa kugirango hakumirwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko kubufatanye n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Gatsibo bagiye gushyira imbaraga ku rwego rw’ Isibo mu rwego rwo kumenya amakuru vuba ava mu baturage.