Abagize urwego rwa DASSO basabwe kurushaho kwegera abaturage.

Mu Karere ka Gatsibo habereye inama yahuje Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw'Igihugu, Ubuyobozi bw'Akarere,Polisi n'abagize Dasso mu Karere ka Gatsibo bagera ku 100.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Ugushyingo 2020,ACP Sam Rumanzi Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Igihugu  yasabye abagize urwego rwa Dasso kurushaho kwegera abaturage no gutanga amakuru y'ibitagenda neza bikagezwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Rugiranka Rigati Gaspard,Umuyobozi wa Dasso mu Karere ka Gatsibo yavuze ko mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza n'iterambere mu bagize Dasso ,hashinzwe ikigega cy'ubwizigame cya "Gatsibo Dasso Solidality" kuva muri 2015 kugeza ubu harimo amafaranga y'uRwanda asaga Miriyoni 12.

Mu bundi butumwa bwahawe abagize urwego rwa Dasso ikorera mu karere ka Gatsibo burimo imitangire ya serivise, umutekano,imikorere n'imikoranire,kwirinda ruswa

Akarere ka Gatsibo gafite abagize urwego rwa Dasso bagera ku 100 barimo abagore 12 n'abagabo 88.