Gatsibo: Ikimoteri rusange cyahaye akazi abaturage bagera kuri 450.

Abaturage bo mu mirenge ya Kabarore, Rwimbogo na Rugarama bagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere ko bifuza ikimoteri cyajya gihurizwamo imyanda iboro n’itabora ituruka mu masoko,amatoheli,amaresitora n’amaduka mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku aho bakorera

Akarere ka Gatsibo kashyize mu bikorwa icyifuzo cy’abaturage hubakwa ikimoteri cya kijyambere mu kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore kizajya gikuzanyirizwamo imyanda ibora n’itabora ndetse ikabyazamo ifumbire

Iki kimoteri cya kijyambere cyubatswe mu kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore kuri site yitaruye abaturage kugirango badahura n’ingaruka mbi z’imyanda izajya imenwa muri icyo kimoteri zituruka ku mwanda.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyabikiri bavuga ko iki kimoteri cya kijyambere cyaje ari igisubizo kuri bo kuko mu gihe cyo kucyubaka cyabahaye akazi bakabasha kwiteza imbere n’imiryango yabo

Nyirandegeya Purukeriya utuye mu kagari ka Nyabikiri mu murenge wa Kabarore avuga ko yahawe akazi mu gihe hubakwaga ikimoteri cya kijyambere, amafaranga yakuyemo akaba yaraguzemo amatungo magufi asigaye amuha ifumbire.Yagize ati’’Iki kimoteri tuzajya tukijugunyamo imyanda yajyaga idutera umwanda murugo noneho iyo myanda nimara kurobanuramo ibora n’itabora twongere tuyikoreshe nk’ifumbire izatuma ubutaka bwacu bwera neza’’.

Ikimoteri cya kijyambere cyubatswe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020 kikaba cyarahaye akazi abaturage bagera kuri 450 mu gihe cy’amezi atanu cyamaze cyubakwa cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asanga miriyoni 208.