Gatsibo: Amakusanyirizo mato(MCP) y’amata yabaye igisubizo ku borozi

Aborozi bo mu karere ka Gatsibo barishimira umumaro w’amakusanyirizo mato y’amata bubakiwe hirya no hino mu karere amaze kubageza kuri byinshi binyuze mu kubakirira umusaruro w’amata ukomoka ku bworozi bakora.

Abororera mu murwenge wa Rwimbogo mu kagari ka munini bafite ikusanyirizo rito mu mudugudu wa Gikobwa ryubatswe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye na Heifer International bavuga ko mbere yuko iri kusanyirizo ryubakwa bakoraga urugendo rwa Kilometero 12 kugirango bageze umukamo wabo ku ikusanyirizo(MCC) ryubatse mu kagari ka Rwikiniro.

Bagire Silas ni umworozi wo mu kagari ka Munini mu mudugudu wa Gikobwa avuga ikusanyirizo rito(MCP) ryabaye igisubizo ku borozi kuko niho bagemura umusaruro w’amata,ikusanyirizo rikuru rikayakura aho.Ati’’ Cyera twashyiragaho abacunda tukabahemba umukamo w’amata w’imisi ibiri mu cyumweru ugasanga ari igihombo ku borzoi,ariko ubu umworozi aragemura hafi agasubira murugo gukora imirimo y’ubworozi kandi amafaranga akayabona yose’’.

Umuyobozi wa Rwimbogo Diary Cooperative,Nkuranga Peter yavuga ko aborozi bo mu murenge wa Rwimbogo batagikora urugendo runini bagemuye umusaruro w’amata kuri koperative ahubwo bifashisha amakusanyirizo mato abiri ari muri uwo murenge .

Dr Nsigayehe Ernest,Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Gatsibo ahamya ko muri aka karere ubworozi bwateye imbere kubera amahirwe menshi yegerejwe aborozi.

Kugeza ubu,mu Karere ka Gatsibo harabarurwa amakusanyirizo manini y’amata(MCC) 5,amakusanyirizo mato 10,inka ibihumbi 81,783,inzuri 837 hakaba haboneka litiro ibihumbi 40,500 z’amata ku munsi.