Gatsibo: Urubyiruko rwiyemeje gutanga amakuru y’imiryango ibana mu makimbirane

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwaturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo rugera kuri 45 rwiyemeje kuba umusemburo wo kurwanya amakimbirane yo mu miryango avamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda zidateganyijwe ku bangavu.

Babivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Ugushyingo 2020, yateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye na Citizen Voice and Action ni umuryango utegamiye kuri Leta ukaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo

Iyi nama yari igamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu itegurwa ry’igenamigambi, ingengo y’imari no kwesa imihigo y’Akarere itegurwa buri mwaka w’ingengo y’imari no gusigasira ibimaze kugerwaho.

Ubwo yatangizaga inama ku mugaragaro, Kantengwa Mary Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye urubyiruko kuba imbarutso yo kurwanya no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina babinyujije mu gutanga amakuru y’imiryango ibana mu makimbirane kugirango iganirizwe n’ubuyobozi.

Hakuzimana Samuel,Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa Citizen Voice and Action yavuze ko bazakomeza gufatanya n’Akarere ka Gatsibo mu guhugura abaturage kugirango bagire uruhare mu bibakorerwa kuko aribwo biramba.Ati’’ Intego nyamukuru ya Citizen Voice and Action ni ukubaka ubushobozi bw’abaturage bituma agira uruhare mu bimukorerwa’’.

Umwe mu bitabiriye amahugurwa, IRABARUTA Keza Sabrine w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Kiramuruzi yahamije ko we na bagenzi be bagiye gukangurira urubyiruko kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi ntibararikire ibya mirenge.Ati’’Akenshi abangavu batwarinda z’imburagihe usanga batanyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha noneho haza umusore cyangwa umugabo umushukisha ibintu ugasanga yamuteye inda bigatuma ejo heza he hangirika’’.

Bagirishya Vedaste, umwe mu bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye na Citizen Voice and Action yavuze ko bamaze kwigirira ikizere nk’urubyiruko bagiye gukura amaboko mu mufuka bagakora kandi bakibanda ku bikorwa bibateza imbere.