Gatsibo:Urwego rwa RIB rwakoze ubukangurambaga,rwakira ibirego bifite aho bihuriye n’ihohoterwa

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru  mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Gatsibo aho bitorohera abaturage kugera ku biro bya RIB .Ubu bukangurambaga bwakozwe ku rwego rwo kwegereza abaturage serivise kugirango hakirwe ibirego bikomoka ku makimbirane yo mungo ashamikiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu munsi taliki ya 30 Ugushyingo 2020,mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatangije ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha no kwakira ibirengo bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Mu butumwa bwatanzwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB burimo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya inda z'imburagihe ziterwa abana b'abangavu.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abaturage b'Umurenge wa Remera aho ubukangurambaga bwatangirijwe, bafite ibirego bifite aho bihuriye n'ihohoterwa iryariryo ryose kubigeza kuri RIB ahasigaye bagategereza ubutabera.

Emmanuel Ntaganira Munana wari uhagarariye urwego rwa RIB muri ubu bukangurambaga bwatangijwe mu Karere ka Gatsibo, yasabye abaturage gutanga amakuru y'imiryango ifite amakimbirane n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi byaha by'ihohoterwa.

Bamwe mu baturage bagaragarije urwego rw’ubugenzacyaha RIB akaregane kabo muruhame abandi bakifuza ko bakwakirwa n’urwo rwego mu ibanga.