Abaturage bahamirije abasenateri ko bafatanya n’inzego z’umutekano mu ngucunga umutekano wabo.

Bamwe mu basenateri bagize komisiyo ya Sena y'ububanyi n'amahanga, Ubutwererane n'Umutekano bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gatsibo gananira n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage bahagarariye abandi mu mirenge ya Gitoki na Kabarore

Uruzinduko rw’Abasenateri rwari rugamije kuganira n'abaturage bahagarariye abandi mu rwego rwo kumenya uruhare rw’abaturage mu kwicungira Umutekano

Mu karere ka Gatsibo ibyiciro byaganiriye n’Abasenateri ba komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano birimo abaturage bahagarariye abandi mu murenge wa Gitoki na Kabarore n’Ubuyobozi bw'Akarere burikumwe n'inzego z'Umutekano

Abaturage bahagarariye abandi mu mirenge ya Gitoki na Kabarore bahamirije Abasenateri ko abaturage bagira uruhare mu kwicungira Umutekano babinyujije mu irondo ry'umwuga ndetse n'irindi rikorwa n'abaturage rusange kuri buri mudugudu.

Senateri Bideri John Bonds, Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena yavuze ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano uhari mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo,Gasana Richard yavuze ko umutekano ari inking ya mwamba ku iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gatsibo kandi ko abaturage nabo bawuhagazeho kugirango hatagira icyahungabanya iterambere n’imibereho myiza bamaze kugeraho.