Gatsibo: Muri 2019/2020 ubuhinzi bwatanze umusaruro wa miriyari 33.8 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 mu karere ka Gatsibo ubuhinzi bwatanze umusaruro wa miriyari 33 na miriyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda ku baturage bakora umwuga w’ubuhinzi.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yabivugiye mu nama mpuzabikorwa y’Akarere yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Ukuboza 2020.Muri iyi nama umuyobozi w’Akarere yagarutse ku musaruro w’ibikorwa byakozwe mu mihigo ya 2019/2020 birimo:Ubwanikiro 98 n’ubuhunikiro 3 bwubatswe kugirango  bufashe abahinzi gufata neza umusaruro,imiryango 6,282 yagejejweho umuriro w’amashanyarazi n’amazu y’abaturage batishoboye agera kuri 448.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2020, Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 94 irimo 26 yo mu bukungu,49 imibereho myiza na 19 yo mu miyoborere myiza n’ubutabera.Bimwe mu bikorwa bizitabwaho byasabwe n’abaturage birimo kubaka gare zitegerwamo imodoka 2 mu mirenge ya Kiramuruzi na Kabarore,gusana isoko rya mugera mu murenge wa Gatsibo,sitade ntoya 2 ndetse hubakwe ibyumba by’amashuri 1,087.

Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Gen.Mubaraka Muganga yashimiye abaturage b’Akarere ka Gatsibo uburyo bicungira umutekano binyuze mu irondo kugirango bakomeze kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Mufulukye Fred wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abayobozi kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku karere kurushaho kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo.

Mu bundi butumwa Guverineri w’Intara yIburasirazuba yahaye abaturage bahagarariye abandi bitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere burimo isuku, gahunda ya Ejoheza, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya ibyaha birimo ibyo gusambanya abana,gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi no kwirinda impanuka mu gihe cy’iminsi mikuru.