Gatsibo: Minisitiri Solina Nyirahabimana yagiranye ikiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ku mihigo.

Umunyamabanaga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Solina Nyirahabimana yasuye akarere ka Gatsibo aganira n’Ubuyobozi bw’ako Karere aho imihigo ya 2020/2021 igeze yeswa.

Iki gikorwa cyo kuganira ku mihigo n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo cyabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Ukuboza 2020 ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Gatsibo.

Uruzinduko rwa Minisitiri Solina Nyirahabimana mu Karere ka Gatsibo rugamije kuganira n'Ubuyobozi bw'Akarere ku ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere ya 2020/2021 no kurebera hamwe ahari imbogamizi kugirango zishakirwe ibisubizo

Mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2020/2021, Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 94 irimo 26 yo mu bukungu, 49 iri mu mibereho myiza na 19 mu miyoborere myiza n'ubutabera ikazatwara ingengo y'imari igera kuri Miriyari 19,707,613,219 z'amafaranga y'uRwanda.

Gasana Richard,Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yavuze ko imihigo yose uko ari 94 izeswa ariko agaragaza ahakiri imbogamizi zituma imihigo 2 ikiri inyuma cyane cyane umuhanda wa Munini-Kabeza utarabona amafaranga atangwa na LODA n’ingengo y’imari yagabanyijwe yo gusana urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro.

Nyuma yo kugaragarizwa imihigo y’Akarere ya 2020/2021 igeze yeswa,Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko azakora ubuvugizi ku mihigo ikiri inyuma kugirango haboneke igisubizo ku mbogamizi zigihari mu rwego rwo kuyesa 100% ku gihe.