Umuyoboro wa Gihengeri wahaye abaturage amazi meza bagera ku bihumbi 55.

Mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ikibazo cy’ingutu abaturage bari bafite mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo cyari amazi meza kuko abenshi bavomaga mu bishanga bigatuma banywa amazi mabi yatumaga barwaragurika bishingiye ku kubura amazi meza ndetse n’isuku nke.

Kubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’abafatanyabikorwa hashatswe igisubizo kirambye cyo kugeza amazi meza ku baturage bari bayakennye.

 Akarere ka Gatsibo kashyize imbaraga ku gukemura ikibazo cy’amazi cyari ingorabahizi ku baturage bako, hakorwa umuyoboro munini w’amazi wa Gihengeri wakemuye ikibazo cy’amazi mu Karere ka Gatsibo.Kugeza ubu umuyoboro wa Gihengeri uha amazi meza abaturage ibihumbi 55 bo mu mirenge ya Nyagihanga,Ngarama, Gatsibo,Gitoki na Kabarore ufite amavomo agera kuri 25

 Umuyoboro wa Gihengeri watangiye kubakwa kuva mu mwaka wa 2016 wuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miriyari 3,527,961,306

Kugira ngo abaturage bihaze ku mazi meza,Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’abafatanyabikorwa hubatswe indi miyoboro y’amazi 5 irimo Kigomero – Bugarama,Biyanga-Remera,Gihengeri-Nyabikiri IDP Model village,Byimana-Remera na Gasigati-Rwankuba yagejeje Akarere ka Gatsibo ku kigereranyo ya 78% cy’abaturage babona amazi meza.