Abahinzi bahuye n’ibiza bagera ku 1,735 bishyuwe miriyoni zisaga 75 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa kane taliki ya 25 Gashyantare 2021 habereye igikorwa cyo kwishyura imyaka yangijwe n'ibiza mu gishanga cy'umuceri cya Coproriz Ntende.Imyuzure yangije umuceri mu gishanga cya Ntende ku buso bwa hegitari 222.7 byangijwe mu bihe bitandukanye kuva mu gihembwe cy'ihinga cya 2020A,2020B na 2021A.

Mu gihembwe cy'ihinga cya 2020A hangijwe umuceri wari ku buso bwa hegitari 40.93,igihembwe cy'ihinga cya 2020B hangijwe hegitari 140 n'igihembwe cy'ihinga cya 2021A hangirika umuceri ku buso bwa hegitari 41.24.

Mw'izina ry'abahinzi ba coproriz Ntende bangirijwe imyaka yabo, Rugwizangoga Elysee yakiriye cheque ya Miriyoni 75,373,026 z'amafaranga y'uRwanda yatanzwe n'ikigo cy'ubwishingizi cya Sonarwa, aborozi 13 bo mu mirenge ya Nyagihanga,Gitoki, Rwimbogo, Kiziguro bashyikirijwe cheque ya Miriyoni zisaga 5 z'amafaranga y'uRwanda.

Gahunda y’ubwishingizi ifasha abahinzi n’aborozi ni gahunda yitwa Tekana urishingiwe muhinzi –mworozi ifasha abahinzi n’aborozi gukora imirimo yabo neza mugihe yashyizwe mu bwishingizi,iyi gahunda ya tekana muhinzi mworozi leta itanga ubwunganizi bwa 40% naho umuturage agatanga 60%  ku kiguzi cy’ubwishingizi

Kuva gahunda y’ubwishingizi yatangira mu karere ka Gatsibo mu gihembwe cy’ihinga cya 2019A kugeza 2021A amakoperative 3 y’ubuhinzi yafashe ubwishingizi ku bihingwa byabo,Coproriz Ntende,Cormak na Ubumwe Gatsibo zihinga ku buso Bungana na hegitari 1133.43 zose zamaze guhabwa ubwishingizi

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko iyi gahunda yo gufata ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi imaze kumenyekana mu bahinzi n’aborozi mu karere ka Gatsibo cyane cyane binyuze mu makoperative ndetse n’abaturage bakora imirimo yabo ku giti cyabo.