Hatangijwe igihembwe cy’Ihinga cya 2021B, haterwa imbuto ya soya kuri hegitari 50

Uyu munsi taliki ya 18 Werurwe 2021,mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cy'ihinga cya 2021B aho ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu gishanga cya Cyampirita giherereye mu Kagari ka Kanyangese mu murenge wa Rugarama.

Igishanga cya Cyampirita rifite ubuso bwa hegitari 50 gihingwamo na Koperative Coopcuma ihinga ibigori na Soya.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya B,Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Manzi Theogene yashimiye abahinzi uburyo bitwaye neza mu gihembwe cy'ihinga cya 2021A asaba ko bawufata neza bakoresheje ubwanikiro bubakiwe ,kugira ngo bawugurishe ku giciro kiza bityo abahinzi bashobore kurushaho kwiteza imbere.

Mu gishanga cya Cyampirita hatewe imbuto ya Soya Peka 6 hakoreshwa ifumbire ya DAP n'imborera, biteganyijwe ko hazasarurwa toni 1.5 kuri hegitari.

Uwamariya Dancilla,Umuyobozi wa Koperative Coopcuma ihinga ibigori na Soya mu gishanga cya Cyampirita yavuze umugihembwe cy’ihinga cya 2021A babonye umusaruro w’ibigori mwinshi kandi mwiza kandi bamaze kubona abaguzi.

Yashimiye Leta y’uRwanda uburyo iteza imbere amakoperative binyuze mu mahugurwa bahabwa,gushakirwa isoko ry’umusaruro wabo,gutunganya ibishanga no kububakira ibikorwaremezo bibafasha gufata neza umusaruro birimo ubwanikiro n’ubuhunikiro.