Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye inzego z’Ubuyobozi kuba ubuyobozi bukorera abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yasabye inzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba ubuyobozi bukorera abaturage bagashingira ku byifuzo abaturage batanga mugihe cy’itegurwa ry’igenamigambi rya buri mwaka w’ingengo y’imari.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Werurwe 2021 ubwo yasuraga Akarere ka Gatsibo akanasura bimwe mu bikorwa by’iterambere birimo Agakiriro kubatse mu murenge wa Kabarore

Guverineri arikumwe na Komite Nyobozi y'Akarere yasuye Agakiriro k'Akarere ka Gatsibo kubatse mu murenge wa Kabarore gafite abanyamuryango 206,barimo abasudira,abadozi,aba baji ,abakanishi n’abakora inkweto z’uruhu

Nyuma yo gusura Agakiriro, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yasuye ibiro by'Akarere

Mu cyumba cy'Inama cya Infinity Center, Guverineri CG Emmanuel K Gasana yaganiriye n'inzego z'Ubuyobozi zirimo abagize biro y'Inama Njyanama, Komite nyobozi y'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye ku rwego rw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere.

Mu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara, yasabye abayobozi mu byiciro bitandukanye kuba abayobozi bakorera abaturage bigamije kuzamura iterambere n’imibereho y’abaturage no gucyemura ibibazo abaturage bafite.

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo basabwe gushyira umuturage ku isonga kuko ariwe iterambere n’imibereho myiza y’Igihugu ishingiyeho

Mu rwego rwo kunoza akazi neza, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye inzego z’ubuyobozi gukora akazi kinyamwuga, kugira imikorere n'imikoranire inoze n’izindi nzego no guharanira iterambere rishingiye ku muturage.

Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo yagaragarije Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba ishusho y'Akarere ka Gatsibo, imihigo 2020/2021 n'imbogamizi n'uburyo zirimo gukemurwa.

Mu rwego rw’uburezi,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko Aka Karere gafite amashuri 420 arimo yancuke 168,abanza 146,ayisumbuye 94 n’ayimyuga 12,mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 mu karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba by’amashuri 1,097 kandi bikaba byaratangiye kwigirwamo.