Abagore bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bagera ku 106 bashyikirijwe telephone zigezweho.

Mu Karere ka Gatsibo habareye igikorwa cyo gushyikiriza telefone zigezweho abagore bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bagera ku 106, kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 werurwe 2021.

Abagore bashyikirijwe telefoni ni abafashamyumvire bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi n'ubworozi mu Karere ka Gatsibo aho bashyikirijwe telefoni zigezweho (smart phones) binyuze mu bukangurambaga bwa ConnectRwanda

Nyuma yo gushyikirizwa telephone,Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abagore bagera ku 106 baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo bahawe telephone zigezweho ko bagomba kuzibyaza umusaruro mu mirimo yabo ibateza imbere ndetse no kubona amakuru ku gihe bifashishije murandazi.

Mukamasabo Domitilla ni umwe mu bashyikirijwe telephone utuye mu Kagari Ngarama mu  murenge wa Ngarama yavuze ko ari umujyanama w'ubuhinzi muri ako Kagari kandi ashimira Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda Paul Kagame washyigikiye izamuka ry’umugore.

Akimara guhabwa telephone,Mukamasabo Domitilla yavuze ko izamufasha gutanga raporo y'amatsinda y'abahinzi akurikirana no kumenya amakuru mu buryo bwihuse,ati’’iyi telephone izamfasha gukurikirana amakuru y’abahinzi no gutanga raporo.