Gatsibo:Ikigo cya BDF cyatanze ibikoresho by’isuku ku bakobwa 542

Uyu munsi taliki ya 31 Werurwe 2021,mu Karere ka Gatsibo habaye igikorwa cyo gushyikiriza abakobwa bagera kuri 542 ibikoresho by'isuku.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Ngarama ku kigo cya TVET Ngarama

Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cya BDF Madamu Semigabo Rosarie yasabye abana b'abakobwa kwirinda kurarikira ibyo ababyeyi batabahaye ahubwo bakanyurwa n'ibyo bafite mu rwego rwo kwirinda abagabo babashukisha ibintu

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abana b'abakobwa bo mu bigo by’amashuri bya GS Rwimitereri giherereye mu murenge wa Murambi,TVET Ngarama na GS Gasange kunyurwa nuko imiryango yabo ibayeho mu rwego rwo kwirinda ibishuko.

Mu kigo cy'ishuri cya GS Rwimitereri  hatanzwe ibikoresho by'isuku ku bakobwa 182,kuri GS Gasange hatangwa ibikoresho by’isuku ku bakobwa 272 no TVET Ngarama 88.