Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kongera imbaraga mu kwegera abo bayobora,imidugudu ihabwa telephone zigezweho

Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’umurenge,akagari,umudugudu n’ibindi byiciro birimo abikorera ,amadini n’amatorero barasabwa kongera imbaraga mu kwegera abo bayobora kugirango bakemure ibibazo bafite.

Ibi byasabwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 09 Mata 2021 ubwo habaga amahugurwa y’ubukangurambaga ku bayobozi b’inzego z’ibanze mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo

Aya mahugurwa yari agamije kongera kwibutsa abayobozi b'inzego z'ibanze n'izindi nzego inshingano zabo n'uburyo barushaho gutanga servise nziza ku baturage bumva ibibazo by’abaturage ndetse bigashakirwa ibisubizo

Aganira n'ibyiciro bitandukanye mu murenge wa Gasange, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye abayobozi gukomeza kurangwa n'imikoranire inoze mu byiciro bitandukanye hagamijwe gushakira umuturage iterambere n’imibereho myiza

Intego ya ya mahugurwa yari ugukangurira abayobozi kugira uruhare mu gucunga Umutekano k’ubufatanye n'abaturage,uruhare rw'abayobozi mu kurinda abaturage icyorezo cya Covid19 n’Uruhare rw'abayobozi mu kwesa mihigo y’ingengo y’imari ya 2020/2021 ikeneye ubukangurambaga.

Imidugudu 602 igize Akarere ka Gatsibo yahawe telephone zizajya  zifashishwa mu guhanahana amakuru n’izindi nzego hagamijwe kunoza umutekano

Umurenge wa Muhura kubufatanye n'abaturage, abagize irondo ry'Umwuga bagera kuri 65 bashyikirijwe Moto nshya izabafasha kwicungira umutekano,imyenda n'inkweto byatwaye amafaranga y'uRwanda agera kuri miriyoni 2,738,000Frw.

Nyuma y’amahugurwa y’ubukangurambaga,abayobozi bo mu nzego z’ibanze biyemeje kurushaho kwigisha abaturage mbere yo kubahana,Kwiga kurushanwa mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura umuturage.

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yakanguriye abayobozi bo mu byiciro bitandukanye kwirinda gukora mu nzagihe ‘’Nzabikora’’ ahubwo bakajya muri ‘’Ndabikora’’ kuko aribwo umuturage azahungukira