Mu minsi 100 yo kwibuka nibwo hazashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abatutsi yabonetse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi aribwo hazashyingurwa imibiri y’abatutsi yabonetse ndetse n’indi yakuwe mu rwobo rwari mu rwibutso rwa Kiziguro.

Mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro kuri iki cyumweru taliki ya 11 Mata 2021 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Buri mwaka,taliki ya 11 Mata abafite ababo bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro baza kubibuka bashyira indabo kumva ababo bashyinguyemo mu rwego rwo kubasubiza agaciro no kubunamira

Ni muri urwo rwego,uyu munsi taliki ya 11 Mata 2021 umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda witabiriwe n'itsinda rito ririmo ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano ndetse n’abahagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kiziguro

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko bazakomeza kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gukomeza kubaha icyizere cyo kubaho.

Umwe mu barokokeye ikiziguro, Rugigana Jean Baptiste w’imyaka 48 utuye mu mudugudu wa Nyagasiga,akagari ka Bugarama mu murenge wa Rugarama avuga ko abatutsi bicwaga bajugunywaga mu rwobo rwari rwaracukuwe i kiziguro ndetse we na bagenzibe bakajugunwamo ari bazima bagakurwamo n’abasirikari b’Inkotanyi.

Yagize ati’’Kuba nkiriho nukubera inkotanyi kuko iyo zitankura mu rwobo nari najugunwemo mba ntakibukwa’’ ndabashima cyane,Rugigana Jean Baptiste ubu afite umugore n’abana 6.

Sibomana Nepo, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo arashima igikorwa cyiza Leta irimo gukora cyo kubaka urwibutso rwa Kiziguro rujyanye n'igihe ruzaba rufite ibice bitandukanye bizajya bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Muri uyu mwaka kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda gufite insanganyamatsiko igiriti "Kwibuka Kwiyubaka"