Aborozi basabwe gukoresha neza inzuri,30% igakoreshwa mu buhinzi

Aborozi bomu turere twa Gatsibo,Nyagatare na Kayonza basabwe gukoresha neza inzuri bororeramo mu rwego rwo kuzamura umukamo w’amata bagakoresha 30% by’ubutaka bafite mu buhinzi

Ibi byagarutsweho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Mata 2021 ubwo habaga inama yahuje Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba,aborozi bahagarariye abandi n'amakoperative y'amata bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bikigaragara mu makoperative y'aborozi no kubishakira ibisubizo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragarije abari mu nama ko mu Karere ka Gatsibo baharurwa inka ibihumbi 81,783 n'inzuri 717 zirimo 694(96%) n'inzuri 23 zitarakorwa(4%),yagaragaje ko mu myaka 3 ishize ikibazo cy'amazi y'inka cyakemutse ubu aborozi babona amazi y'inka zabo.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba CP Emmanuel Hatari yasabye aborozi gukoresha neza inzuri bafite z'ubworozi ariko bakaba bemerewe 30% by’ubutaka gukoreshwa mu buhinzi .

Gen.Mubaraka Muganga, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali yongeye gusaba aborozi bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza kutongera kuvogera ikigo cya gisirikari cya Gabiro kuko batemerewe kujyamo

Muri iyi nama hafatiwemo imwe mu myanzuro izatuma iterambere ry’aborozi ryihuta:

Aborozi basabwe kororera inka zabo mu nzuri bakirinda kuzerereza amatungo,Gukorera inzuri neza,gukorerwa ubuvugizi kugirango amakusanyirizo y’amata (MCCs) adafite amashanyarazi azibone,abakozi bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi kongererwa ubushobozi mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’abaturage