Abadepite icyenda mu karere ka Gatsibo baraganira n’abaturage kuri gahunda za leta.

Abadepite icyenda bayobowe na Depite Byabarumwanzi Francois bari mu Karere ka Gatsibo kuva taliki ya 26 werurwe 2018 kugeza 30 werurwe 2018.

 

Uruzinduko rw’Intumwa za rubanda rugamije kuganira n’abaturage kuri gahunda zitandukanye za leta zirimo kurwanya ibiyobyabwenge, imirire mibi, kurwanya umwanda ndetse banakangurirwa gutura mu midugudu kigirango bagezweho ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi n’imihanda bari hamwe.

 

Depite Barikana Eugene yakanguriye abaturage b’imirenge ya Gatsibo na Gasange ko bagomba kwita ku bikorwa bibateza imbere birimo iby’ubuhinzi kandi bagakora ibi bagamije gusagurira isoko.

 

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye,abaturage bashimiye intumwa za rubanda ko zihora zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko atuma umuturage atera imbere ndetse bakabaza n’abayobozi badakurikirana ibibazo by’abaturage.

 

Uru ruzinduko rw’intumwa za rubanda rwakorewe mu karere  mu mirenge 14 n’utugari 69 bigize Akarere ka Gatsibo.

Back