Abaturage bari mu kiciro cya 1 cy’ubudehe bagiye kujya bunganirwa mu kubaka ubwiherero bukwiye.
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Nyamatete hakorewe ubukangurambaga ku isuku n'isukura bugamije gukangurira abaturage kubaka ubwiherero bukwiye
Ubu bukangurambaga bwateguwe n'Akarere ka Gatsibo kubufatanye n'abafatanyabikorwa barimo SFH na UNICEF bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Nzeri 2019 bwiswe "Gira isuku,Gira ubuzima" buzamara amazi atutu(3).
Mu rwego rwo gutangiza iyi gahunda ya Gira isuku,Gira ubuzima yabanjirijwe n’umuganda wakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere,abafatanyabikorwa n’abaturage aho bubatse ubwiherero 10 mu Murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Nyamatete.
Ubutumwa bwatanzwe n'Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage bwibanze ku kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa birimo kuba bwubatse,busakaye,bupfundikiye.
Mu bundi butumwa bwibanze ku isuku(Gukaraba intoki n'isabune uvuye mu bwiherero),kunywa amazi atetse,guca amakimbirane mu miryango,kwirinda ibiyobyabwenge,abana bata ishuri n'ingamba zo kubasubiza mu ishuri,kurwanya inda ziterwa abana b'abakobwa b'abangavu n’ubwisungane mu kwivuza(MUSA 2019/2020)
Mu rwego rwo gusoza igikorwa cyo kubaka ubwiherero bugezweho,biteganyijwe ko ingo 1,000 ziri mu kiciro cya 1 cy’ubudehe zizunganirwa n’umufatanyabikorwa ‘’SFH’’ n’ibihumbi 20 kuri buri rugo.Aya mafaranga azajya yunganira umuturage kugura isakaro n’ibindi bikoresho byafasha kubona ubwiherero bwiza.
Nyuma y'Ubutumwa bwatanzwe, abaturage bataramiwe n'umuhanzi Nsengiyumva Francois (Gisupusupu) aho yasabye abaturage kwikura mu bukene bihangira imirimo,ati ‘’umuntu uzaba uwambere mu kwiyubakira ubwiherero buboneye nzamuha ibihumbi mirongo 50 ningaruka hano’’.