Gatsibo: Ibikorwaremezo birimo imihanda,amazi n’amashyanyarazi bigiye kurushaho kwitabwaho.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsanzimana arikumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb.Solina Nyirahabimana n’abandi bayobozi basuye Akarere ka Gatsibo baganira n’Ubuyobozi bwako ku iterambere ry’ibikorwaremezo muri aka Karere birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri aka Karere kuva taliki ya 8-9 Ukuboza 2022,Minisitiri w’Ibikorwaremezo arikumwe n’izindi nzego zitandukanye zirebwa n’iterambere ry’ibikorwaremezo basuyeurugomero rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba rwa KW 50 rucanira ingo zisaga 550 n’ibigo bya Leta 3 ruherereye mu kagari ka Cyabusheshe mu murenge wa Gitoki.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gitoki bavuga ko batarabona aya mashanyarazi babaga mu mwijima haba mu mazu yabo ndetse ntibabone uburyo abana babo bakurikirana amasomo murugo,bati ‘’ Turashima Leta ko yaduhaye umuriro w’amashanyarazi,ubu turacana,abana bacu babona uko basubiramo amasomo ninjoro ndetse ubu usanga hari impinduka nini mu mitsindire ugereranyije na mbere’’.
Kugeza ubu,akarere ka Gatsibo kabaze guha abaturage 67.4% birimo 27.9% by’amashanyarazi afatira ku muyoboro mugari na 39.5 akomoka ku mirasire y’izuba.
Mu karere ka Gatsibo harimo kubakwa ibikorwaremezo by’imihanda bifite uburebure bwa Kilometero 114.2 zirimo 26 z’umuhanda wa Kaburimbo, 35.2 bya kaburimbo iciriritse na 53 by’imihanda y’itaka.
Mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage, Akarere ka Gatsibo kamaze kubaka imiyoboro y’amazi itandukanye hagamijwe kwegereza abaturage abazi meza,kugeza ubu Akarere ka Gatsibo kamaze kwegera amazi meza abaturage bangana na 75.7%