Gatsibo: Umufatanyabikorwa ‘’Believers Eastern Church’’ agiye gufatanya n’Akarere kuzamura imibereho y’abaturage.

Abayobozi ba ‘’Believers Eastern Church’’ basuye Akarere ka Gatsibo baganira n’ubuyobozi bwako ku bufatanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye hagamijwe kubazamurira ubushobozi.

‘’Believers Eastern Church’’ ni umuryango ushingiye ku myemerere ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde watangiye gukora ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda binyuze mu kubaka ibikorwaremezo by’ubuvuzi, gukora ibikorwa biteza imbere abaturage binyuze mu gufasha abaturage kwifasha.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Kanama 2025, abayobozi ba ‘’Believers Eatern Church’’ baganiriye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bemeranya ku bufatanye bugamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage hagamijwe gushyira umuturage ku isonga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yasabye umufatanyabikorwa wa Believers Eastern Church kuzibanda ku bikorwa byo gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya imirire mibi mu bana bato no gukumira amakimbirane mu miryango.

Back