Habonywe uburyo bwo gukemura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Mu Rwanda hashize igihe havugwa ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,hagiye hashyirwaho ingamba zo kubikemura uko umwaka utashye ariko bigakomeza kuba imbogamizi y’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Mu Karere ka Gatsibo,kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kanama 2019 hakozwe inama nyunguranabitekerezo ku bufatanye na Rwanda Women's Network yahuje Ubuyobozi bw'Akarere n'ibyiciro bitandukanye by'abaturage bagera kuri 572.

Inama yari iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Kantengwa Mary n'inzego z'Umutekano.

Iyi nama yari igamije kugaragariza ibyiciro bitandukanye by’abaturage ibisubizo by'ibyifuzo batanze n’ibyashyizwe mu igenamigambi 2019/2020,gahunda yo gukusanya ibyifuzo by'abaturage mu mihigo y'Umwaka 2020-2021 n’uburyo bwo gukemura ibibazo by'imibereho myiza bibangamiye abaturage hibandwa kubaka amazu 448 y'abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya 1 cy'ubudehe

Gasana Richard,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko Akarere kabaruye abaturage bagera kuri 448 badafite aho baba ariko muri uyu mwaka 2019-2020 hashatswe ingamba zo kubaka ayo macumbi y’abaturage,ati ‘’turashimira inzego zitandukanye dukorana harimo abakozi b’Akarere,amakoperative,amadini n’amatorero biyemeje gushaka umuti w’iki kibazo wa burundu’’.

Muri iyi nama hanzuwe ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2020, amazu agera kuri 448 azaba yuzuye banyirayo bayatuyemo ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage birimo abana bata ishuri,imirire mibi,kubaka igikumba muri buri Kagari no gukemura ibibazo by'isuku bizakemuka muri uyu mwaka  w’ingengo y’imari ya 2019-2020

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere burimo gahunda ya EJO HEZA,ubwizigame bw’igihe kirekire kuko buzagoboka abaturage mu zabukuru.

Back