Hafashwe ingamba zo kwesa imihigo ya 2019/2020 ku gihe no kubona imibare nyakuri.

Mu bigo bitandukanye byaba ibya leta cyangwa ibyigenga,usanga havugwa ijambo ryitwa ‘’Gutekenika’’ bisobanura ko haba hatanzwe imibare itariyo ushingiye ku bikorwa biba yakozwe.

Gahunda yo gutekenika imibare ni umuco mubi wo kubeshya ibyagezweho kandi bitakozwe bigatuma imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage ritagerwaho nkuko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buba bwarabiteguriye abaturage.

Ni muri urwo rwego Akarere ka Gatsibo kafashe ingamba zo kurwanya umuco mubi wo gutekenika imibare cyane cyane igaragazwa mu mihigo ya buri kwezi hashingiwe ku ntego ziba zarafashwe

Akarere ka Gatsibo gahuriza hamwe abakozi b’Akarere bafite imihigo n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bagahuriza hamwe imibare y’imihigo iba yesejwe uko ukwezi gutashye.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Nzeri 2019,Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo,abakozi bafite imihigo n’abanayamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bahuriye hamwe hagamijwe gusuzuma aho imihigo ya 2019/2020 igeze yeswa hashingiwe ku ntego Akarere kihaye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yabwiye abakozi ko ukwezi kumwe gusigaye kugira ngo igihembwe cya mbere kirangire,kugomba gusiga intego yashyizweho igerwaho ku gihe.

Mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 akarere ka Gatsibo gafite imihigo 89 irimo 28 iri mu bukungu, 42 mu mibereho myiza n’imiyoborere myiza igera kuri 19

Mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’abaturage badafite amacumbi,Akarere ka Gatsibo karimo kubaka amazu 448 akazaba yuzuye mu kwezi kwa Muturama 2020.

Back